Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye umugabo wo muri Pakistan, Asif Merchant, igifungo kirenga imyaka 27, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura kwica Perezida Donald Trump hamwe n’abandi banyapolitiki bakomeye ku mabwiriza ya Iran, nk’uko inzego zibishinzwe zabitangaje kuri uyu wa Kabiri.
Umucamanza Eric Komitee, ubwo yasomaga iki gihano, yagize ati: "Nta byaha byinshi bikomeye kurusha gutegura kwica Perezida wa Amerika cyangwa undi muyobozi mukuru muri Leta."
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 48 yahanishijwe igifungo cy’amezi 330 (ni ukuvuga imyaka 27 n’amezi atandatu) kubera "kugerageza gukora igikorwa cy’iterabwoba kirenga imbibi z’igihugu, no gutegura kwica umuntu ku bw’amafaranga."
Akanama nkemurampaka mu rukiko kari kamaze guhamya uyu mugabo icyaha cyo kujya muri Amerika gutegura ubwicanyi bushingiye kuri politiki ku butaka bwa Amerika muri Werurwe.
Urubanza rwari rwatangiye mu mpera za Gashyantare, iminsi mike mbere y'uko ubutegetsi bwa Trump butegeka ibitero kuri Iran bufatanyije na Israel. Intambara imaze guhitana abantu ibihumbi, cyane cyane muri Iran, Liban na Yemeni, ariko no mu bihugu bikikije Ikigobe cya Perse.
Abashinjacyaha bavuze ko uwakatiwe yagerageje kwinjiza abantu muri Amerika mu mugambi wo kwica Trump n'abandi banyapolitiki bo muri Amerika mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rw'umukuru w'ingabo za Iran, Gen. Qassem Soleimani wishwe muri Mutarama 2020.
Trump yari muri manda ye ya mbere nka perezida wa Amerika icyo gihe.
Abashinjacyaha bavuze ko abandi bantu bari bagenderewe mu mugambi wo mu 2024 barimo uwahoze ari Perezida wa Amerika icyo gihe, Joe Biden na Nikki Haley, wahanganye na Trump mu gushaka umukandida uzahagararira ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora ya perezida.

