Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Ugushyingo, habaye imirwano ahitwa i Kaheya, muri Sheferi ya Kaziba muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano yahuje abarwanyi ba FRN ku ruhande rumwe, naho ku rundi hakaba Ingabo za Leta ya Kinshasa zifashwa n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka "Wazalendo".
Teritwari ya Walungu iherereye mu bilometero nka 40 cyangwa 45 mu burengerazuba bw'umujyi wa Bukavu. Ihana imbibi na Teritwari ya Kabare mu majyaruguru, Mwenga mu majyepfo, Uvira n'Uruzi rwa Ruzizi ndetse n'ibihugu by'u Rwanda u Burundi mu burasirazuba, na Shabunda mu burengerazuba.
Ingabo za FRN kuwa Kabiri zari zafashe Kambegeti na Bukondo, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kambegeti iherereye ku muhanda w’igihugu numero 3 (RN3), ku ruhande rwerekeza i Bunyakiri, ku ntera igera kuri kilometero makumyabiri uvuye Hombo-Centre.
Uretse aka gace, bivugwa ko abarwanyi ba FRN bafashe n’umusozi wa Bukondo. Amakuru ava muri ako gace agera kuri Kivu Morning Post avuga ko uyu musozi ufite akamaro gakomeye mu rwego rw’ingamba za gisirikare muri Gurupoma ya Karali, yo muri Sheferi ya Buloho; aho bivugwa ko uhagenzura aba afite ubushobozi bwo kugenzura urujya n’uruza mu nzira zihuza Kambali na Kambegeti.
Indi mirwano hagati y’impande zombi yagaragaye kandi i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru ava muri ako gace abivuga, iyi mirwano yatumye abaturage benshi baho bahunga ingo zabo.

