Ingabo zishyigikiye leta ya Yemen zifashwa na Arabie Saoudite zavuze ko zirimo kuva mu gace kitegeye Umuhora w’ingenzi wa Bab al-Mandab, bikaba bitumye usigaye ugenzurwa n’umutwe witwaje intwaro w’aba-Houthi ufashwa na Iran.
Ingabo za Yemen zavuze ko zirimo gukura abasirikare muri ako gace k’inzira y’ingenzi inyuramo amato kari ku mpera y’amajyepfo y’inyanja itukura, mu rwego rwo kurwana ku murwa mukuru w’agateganyo wa Yemen, Aden nk'uko tubikesha BBC.
Iyo mpinduka ishoje igitero cyari kimaze ibyumweru cyo kugerageza gufata ako gace kegereye iyo nzira yo mu mazi, nyuma yuko Aba-Houthi bagafashe mu gitero gitunguranye bagabye muri Nzeri uyu mwaka, bigatuma ibikomoka kuri peteroli byoherezwa mu mahanga bigabanuka ndetse abantu babarirwa mu bihumbi bagahunga.
Nyuma yaho ku Cyumweru, ibitangazamakuru by’aba-Houthi byatangaje ko uwo mutwe wafashe ubwo butaka. Arabie Saoudite nta cyo yatangaje.

